Abaturanyi babi from Humura

Written in Kinyarwanda by Olivier Uwineza Bahizi

Add

Claude arikokomora, maze areba Mutoni mu maso, bayahuje abona ko yagize ubwoba. Ariko nta cyari kikimuhagaritse. Yashakaga kubimubwira ngo batazongera kubisubiraho ukundi.

– Noneho reka ngutangirire uko ibyo mu rugo iwacu byagenze! Mu karere k’iwacu hashize igihe ubwicanyi butarahagera, ariko hari umwuka mubi gusa n’urwicyekwe. Abantu bate ubwoba, mbese ukabona akari kera ubwicanyi buzahagera. Byaje gutinda biraba. Umuryango wanjye wicwa mu ba mbere! Iwacu mu rugo hatewe nka saa moya y’ijoro.

Twariho dufungura twumva amabuye hejuru y’inzu, andi mu birahuri by’inzugi n’amadirishya. Ubwoba buradutaha, buri wese asenga ukwe mu mutima, ngo nibura Imana iturenze uwo munsi. Turebeye mu rugi, ubona haruguru y’inzu, mu biti bya avoka, ndetse no ku rugo hejuru, huzuye abantu! Nibwo Data yasohokaga, abanza gusa n’uwigira inshuti yabo, ati: “mwiriweho? Byagenze bite ko mutugendereye nijoro kandi mugahama hanze ?”

Barabanza baramwihorera, bigeze aho havamo umugabo umwe twari duturanye aza amusanga ate umuhoro n’impiri; ubwo twe twari tukiri mu nzu.

Ni uko Data amuhereza akaboko amusuhuza:

-Mwiriwe Mbanda we?

Undi amuhagarara imbere ntiyagira icyo avuga, ntiyanamusuhuza! Nyamara ubundi yahoraga yubaha Data akamwita “Muzehe” cyangwa “Mwalimu”. Ariko ubwo iryo joro, ntiyanamwikirije! Mbanda ahita avuga ngo:

“bwira iryo soko ryawe risohoke!”

Papa aratubwira turasohoka, ubwoba bwatumaze, amashapule twayagundiriye! Dore ko yari isigaye ariyo ntwaro yonyine y’abanyabyago.Twapfuye gusohoka mu nzu cya gitero kiratugota! Mbega amacumu, mbega amahiri! Ngibyo ibyuma, dore imihoro, imyambi, ibisongo, n’ibindi bitindigasani biberanye no kwica! Wagira ngo abo batindi bagiye guhiga.

Abenshi muri abo bantu twari tuziranye neza, dusanzwe tugenderana, abato muri bo twari twariganye. Abandi benshi bari basanzwe ari inshuti z’umuryango. Ariko muri ako kanya, byose byari byahindutse ubusa. Isano yari igite icyo ivuze, yari “ubwoko” gusa. Ni uko wa mugabo wasaga n’ubayoboye, yaka Data indangamuntu, arayimuha. Acana isitimu arasoma, ahita avuga ngo: “Waba iki kindi se kitari inzoka!” Abwira abo yari ayoboye, dore ko bari benshi kubi, ngo nihagire abajya gusaka mu nzu hose icyaba kijyanye n’ibikoresho by’intambara, ngo ndetse n’impapuro z’Inkotanyi. Yongeraho ko uwo basanga mu nzu akihishemo nta mpuhwe bagomba kumugirira. Amahirwe ni uko nta wari yasigayemo.

Ubwo twese baradusatse umubiri wose, hashize umwanya bati: “mudukurikire tujye Arusha!”

Twazamutse umuhanda uva mu rugo, tugeze haruguru y’aho bari batujyanye, baratubwira ngo: “iby’imikino byarangiye, ngo nta cyizere bakigirira umwana w’inzoka.” Ntugire ngo ni inzoka iyi ikururuka hasi Muto ..! Icyo gihe byari bifite ikindi bivuga. Inzoka, inyenzi, imbeba, bene Gahini mbese amazina yose mabi, yavugaga ubwoko bw’abatutsi muri icyo gihe.

Ni uko batubwira ko bagiye kutwica, kandi ko nta n’undi dusangiye ubwoko usigara muri uru Rwanda! Bati:

“Abatutsi mutwiciye perezida, bene wacu mubagize impunzi, kandi ibyo byose bitewe n’Inkotanyi bene wanyu!”

Twasabye imbabazi, dusobanura ko nta muntu twigeze twica, yewe ko bari banadusatse ntihagire icyo badusangana, cyerekana ko hari isano dutanye n’abanzi b’igihugu, tuti: “murashaka kuduhora iki koko?”

Ubwo Data agahamagara umwe ati:

“Niko Kanaka…sinakwigishije? Nigeze nguhohotera ngo ni uko uri iki n’iki? Ngaho fata iya mbere unteme unyiture ko nakwigishije!”

Agahamagara undi ati: “wigeze untabaza uri mu bibazo maze nkwima amatwi; ngo noneho ubone intandaro yo kumarira umuryango utuziza ibyo tutazi?”

Ni uko dukomeza kubahendahenda baranangira, ariko nanone ntibagira uwo batema. Bigeze aho bati: “ubanza mwagize ngo turakina namwe, nimuze hepfo aha tubereke!” Bamwe batujya imbere, abandi batujya inyuma. Batujyana ku rugo rw’umuturanyi. Nibwo batwigije hepfo, hejuru y’umukingo. Tuhageze dusanganirwa n’umunuko w’amaraso ashyushye! Ariko nubwo yari ay’abantu yari akabije kunuka.

Tuhegereye dukubitwa n’inkuba! Imirambo y’abantu bagera kuri barindwi irambaraye hasi, ihorota mu muvu w’amaraso! Dushishoje, dusanga ari umuryango w’uwo muturanyi wacu, bari abantu b’inshuti! Byagaragaraga ko bapfuye babatemaguye, hari n’abo bateye ibyuma! Umukuru w’uwo muryango bari bamujanjaguye umutwe utapfa kumumenya! Umugore we yari arambaraye iruhande rwe; agomba kuba yaratewe inkota mu nda kuko ari ho hapfupfunyukaga umuvu w’amaraso! Abana nabo bari batemaguwe, imitwe bayimenaguje amahiri n’udufuni! Yewe, ibyo nabonye iryo joro, bishushanyije mu mutwe wanjye ubutazasibangana! Umwezi wari utangaje, habona, ku buryo amaraso yashokaga kuri iyo mirambo yarabagiranaga, ukabona bisa n’udushumi tubatatseho, naho ari ubuzima bubashiramo!

Umunsi umwe ari nabwo bwa mbere, buri muntu ukwe yaravutse, rubanda barashika batanga impundu iwabo. Umunsi umwe ari nabwo bwa nyuma, biciwe icyarimwe, rubanda rurabashinyagurira, rushungereye, rureba uko bava kuri iyi si!

Narabarebaga nkumva ntabyumva! None se ko nabera, ari bwo nari mbonye abantu bangana batyo bapriye rimwe, bishwe n’abaturanyi babo?! Nari kubuzwa n’iki gutangara!

Amaso yo yarabibonaga neza, ariko ubwenge bwanjye ntibubyumve! Ubwo ab’igitsinagore bo mu muryango wanjye, bo bari barize bahogoye, bahinda umushyitsi! Ubwo ni nako abo bicanyi batugose batubwiraga ko mu kanya gato batugereka hejuru y’iyo mirambo!

Twahamaze umwanya munini, maze kubera gukomeza kureba ayo amarorerwa yakorewe abo baturanyi, Mama acika intege agwa apfukamye, bashiki banjye bamufata mu maboko ngo abashe guhagarara!

Icyanteye agahinda nkanabona ko abo bicanyi bari inyamaswa, ni ukuntu akana gato ko muri uwo muryango bari bakarekeye hejuru ya nyina, ibere rikiri mu kanwa, ariko utamenya niba gasinziriye cyangwa kapfuye!

Ariko byose byari kimwe! Umunyarwanda yaciye umugani ngo “uwica imbeba ntababarira n’ihaka”, ariko ngira ngo aba yaranongeyeho ko atababarira « n’iyonka » kuko bariya bicanyi batanababariye uruhinja!

Published March 22, 2022
Excerpted from Olivier Uwineza Bahizi, Humura, Izuba éditions, Kigali 2017
© Izuba éditions 2017

Bad Neighbours from Humura

Written in Kinyarwanda by Olivier Uwineza Bahizi


Translated into English by Hervette Nkwihoreze

Claude clears his throat and looks at Mutoni with sadness. He notices that she is afraid. But nothing can stop him anymore. He wants to tell her all about it so as to never have to repeat it again.

He says: “And now I’m going to tell you how it went.”

For a few days, there were no massacres in our district and its surroundings. There were suspicions here and there and a bad vibe. People were afraid and we perceived the imminent extermination. And it ended up happening. My family was among the first victims.

They attacked our house around seven o’clock in the evening. We were at the table when suddenly a rain of rocks poured on the roof of our home, on the door and the windows. Fear invaded us. Everyone was praying in our hearts, hoping to survive at least for that night. Peeking outside, we saw through the door of our house people filling the yard. My dad went out and said: “Good evening! How is it that you are visiting us so late and you are staying outside?”

Only silence answered him. But after a few moments, one of the assailants, who was a neighbour that we knew well, walked towards him, armed with a machete and a club. We were still inside.

My dad extended his hand. He said to him: “Good evening Mbanda!”

The other stood quiet in front of my father without holding out his hand. That Mbanda knew my father well. He respected him and called him mzee or mwalimu. Mbanda said to him: “Tell your household to come out!”

My father complied and we came out, fear in our stomachs, holding onto our rosary beads which was in those circumstances the only weapon for the unfortunate. Once outside, Mbanda’s henchmen surrounded us. They were armed, some with spears, some with clubs, machetes and knives. You could say that these people were going hunting.

We knew most of these people. They were our neighbours. We visited each other. The youngest ones had frequented the same schools as us. But none of that had any significance anymore. Suddenly, things had changed. Normal relations that existed before had been replaced with hate and hostility towards the Tutsis.

The one who seemed to lead this horde of assailants asked my father for his identity card. My father gave it to him. He read it in the light of a flashlight and said: “What else would you be, other than a snake!”

He ordered one of his acolytes to enter the house. “Search” he said, “look and see if there is anything resembling a weapon or some piece of paperwork that belongs to the Inkotanyi. And if there is anyone hiding inside, kill them immediately!”

They searched all of us and ordered: “Follow us. We are going to Arusha.”

Once outside the fence, they said: “Now, the joke is over. We no longer trust the offspring of snakes.”

“Dear Muto” said Claude, “don’t think it’s the snakes you know, the ones that crawl. It meant something else. Snake, cockroach, rat, son of Cain… in short, all pejorative and derogatory terms were used to designate the Tutsi.”

They told us that they were going to kill us without forgetting to specify that all people of our ethnic group were going to suffer the same fate. In essence, their discourse was based on this: “You Tutsis, you have just killed our president and our Hutu brothers have become refugees. All that because of your Tutsi brothers Inkotanyi.

We started begging them, showing them our good faith, swearing on all gods that we did not have anything to do with the enemies of the nation. “What do you want us to do?” we pleaded.

My father hailed one of them and told him: “Hey, did I not teach you? Have I ever reprimanded you? Now take the lead and slaughter me as a reward for teaching you.”

To another, he said: “And when you came to see me for such or such problem, didn’t I listen to you? Now, you are here to exterminate my family without us knowing why. What do you want from us?”

We did everything to pacify them. Nothing worked. But they killed no one. At the end, they said: “You think we are playing with you. Let’s go a little up the road and we will show you what we are capable of.”

Some of them went ahead of us and some at the back. We were led to a neighbour’s yard. When we got there, we were met by the smell of warm blood. A very bad smell. What a horror when we entered the yard! Seven bodies were lying there, bathed in blood. It was our neighbours who had been murdered. It was visible that they had been killed by machete and others by knives.

The head of this household had his throat slit; his face was unrecognizable. His wife was lying next to him. She must have been finished with knives in the stomach, as that’s where the blood flowed from. Their children’s skulls had been smashed by clubs. 

What I saw that night has been indelibly imprinted in my memory. The moon was shining, clear, the blood was visible.

Long streaks of blood on the bodies of these people made it seem like they had makeup on, when it was life that was draining from them.

At that moment I had this thought: one day, and it’s the first day of your life, you are born, and everyone is happy. People are jubilant, they are celebrating. And another day, it’s the last day of your life, the same people are mocking you, watching you leave this world that they think theirs.

My eyes saw all that, but my spirit did not comprehend it. The women and the girls of my family could not stop crying. They were even trembling. And during that time, our executioners did not stop telling us that our bodies were going to join those underneath our eyes.

We stayed there a long time. From watching this macabre spectacle, my mother fell to her knees. My sisters had to support her. What pained me the most was to see a baby clinging to its dead mother’s breast without knowing if it was still alive or had also died. But it was all the same. Isn’t there a Rwandese proverb that says “A killer of rats doesn’t spare the gestating ones.” Better to say: “A killer of rats spares neither the gestating ones nor the suckling ones.” The assailants were monstrous. They did not even spare the Tutsi infants.

Published March 22, 2022
© Izuba éditions 2017
© Hervette Nkwihoreze

Les mauvais voisin from Respire

Written in Kinyarwanda by Olivier Uwineza Bahizi


Translated into French by Jadot Sezirahiga

Claude se racla la gorge puis regarda Mutoni avec peine. Il remarqua qu’elle avait peur. Mais rien ne pouvait plus l’arrêter. Il voulait tout lui raconter pour ne plus avoir à le répéter.

-Maintenant, je vais te raconter comment ça s’est passé chez nous.

Pendant quelques jours, il n’y avait pas encore de massacres dans notre commune et ses environs. Il y avait des soupçons ici et là et une mauvaise ambiance. Les gens avaient peur et on pressentait l’imminence de l’extermination. Et comme on s’y attendait, ça finit par arriver. Ma famille fut parmi les premières victimes. Ils

Ils attaquèrent notre maison vers sept heures du soir.  Nous étions à table lorsque brusquement, une pluie de cailloux se déversa sur le toit de notre demeure, sur la porte et les fenêtres. La peur nous envahit. Chacun priait dans son cœur, espérant survivre ne fût-ce que cette nuit-là.

Jetant un coup d’œil dehors, nous vîmes à travers la porte de notre maison des gens plein la cour. Mon père sortit et dit bonsoir !

“Comment se fait-il, demanda-t-il, que vous nous rendiez visite si tard et que vous restiez dehors ? »

Seul un silence lui répondit. Mais après quelques instants, un de ces assaillants, qui était un voisin que nous connaissions bien, s’avança vers lui, armé d’une machette et d’un gourdin. Nous, nous étions encore à l’intérieur.

Mon père lui tendit la main. Il lui dit : « Bonsoir Mbanda ! »

L’autre se tint coi devant mon père sans lui tendre la main. Ce Mbanda-là connaissait bien mon père. Il le respectait et l’appelait « Mzee » ou « Mwalimu ».

Mbanda lui dit : « Dis à ta maisonnée de sortir ! »

Mon père s’exécuta et nous sortîmes, la peur au ventre, égrenant nos chapelets. C’était en de telles circonstances la seule arme des malheureux. Une fois dehors, les sbires de Mbanda nous encerclèrent. Ils étaient armés qui de lances, qui de gourdins, de machettes ou de couteaux. On aurait dit que ces gens allaient à la chasse.

Nous connaissions la plupart de ces personnes. C’étaient nos voisins. Nous nous rendions mutuellement visite. Les plus jeunes avaient fréquenté les mêmes écoles que nous. Mais tout cela n’avait plus aucune signification. Les choses venaient de changer brusquement. Aux relations normales qui existaient avant s’étaient substituées la haine et l’hostilité envers les Tutsis.

Celui qui semblait diriger cette horde d’assaillants demanda à mon père sa carte d’identité. Mon père la lui donna. Il la lut à la lumière d’une lampe-torche et dit :

 « Que peux-tu être d’autre si ce n’est un serpent ! »

Il ordonna à un de ses acolytes de pénétrer dans la maison.

« Fouillez, dit-il, regardez s’il n’y a rien qui ressemble à une arme ou une quelconque paperasse appartenant aux “Inkotanyi”. Et si jamais il y a quelqu’un qui s’y cache, tuez-le sur-le-champ ! »

Ils nous fouillèrent tous et lancèrent une injonction : « Suivez-nous. Nous allons à Arusha ».

Une fois sortis de l’enclos, ils nous dirent : « Maintenant, la plaisanterie est finie. Nous n’avons plus confiance aux rejetons des serpents. »

« Muto ! dit Claude, ne crois pas qu’il s’agît des serpents que tu connais, ceux qui rampent. Ça signifiait autre chose. Serpent, cafard, rat, fils de Caïn…bref, toute appellation péjorative et désobligeante était utilisée pour désigner les Tutsis.

Ils nous dirent qu’ils allaient nous tuer sans oublier de préciser que tous ceux qui étaient de notre ethnie allaient subir le même sort. En substance leur discours tenait en ceci : « Vous les Tutsis, vous venez de tuer notre président et nos frères hutu sont devenus des réfugiés. Tout ça, à cause de vos frères tutsi “Inkotanyi” ».

Nous nous sommes mis à les supplier, leur montrant notre bonne foi, jurant par tous les dieux que nous n’avions rien à faire avec les ennemis de la nation. « Que voulez-vous que nous fassions ?», implorions-nous.

Mon père héla l’un d’eux et lui dit :

-Hé, ne t’ai-je point enseigné ? T’ai-je jamais réprimandé ? Prends les devants et abats-moi en reconnaissance du fait que je t’ai enseigné.

A un autre, il dit :

« N’es-tu jamais venu me voir pour tel ou tel problème et ne t’ai-je pas écouté ? Maintenant, tu es là pour exterminer ma famille sans que nous comprenions pourquoi. Que voulez-vous de nous ? »

Nous avons tout fait pour les amadouer. Rien n’y fit. Mais ils ne tuèrent personne. A la fin, ils dirent : « Vous pensez que nous jouons avec vous. Allons un peu en aval de la route et nous vous montrerons de quoi nous sommes capables ».

Certains d’entre eux se mirent devant et d’autres derrière nous. Nous fûmes conduits dans la cour d’un voisin. Arrivés là, nous fûmes accueillis par l’odeur de sang chaud. Très mauvaise odeur. Quelle ne fut notre surprise en entrant dans la cour. Sept cadavres étaient allongés là, baignant dans le sang. C’étaient nos voisins qui avaient été trucidés. Apparemment, ils avaient été tués à la machette, d’autres à coups de couteaux.

Le doyen de ce foyer avait été égorgé, tant et si bien que l’on ne pouvait le reconnaître. Sa femme était étendue à ses côtés. Elle devait avoir été achevée à coups de couteaux dans le ventre, car c’est de là que coulait le sang.

Les crânes de leurs enfants avaient été fracassés à coups de gourdins.

Ce que j’ai vu ce soir-là est resté indélébile dans ma mémoire. La lune brillait, il faisait clair, le sang était visible.

De longs filets de sang sur les corps de ces gens faisaient croire à quelque maquillage alors que c’était la vie qui s’écoulait de leurs veines.

Je fis cette réflexion : un jour, et c’est le premier jour de votre vie, vous naissez, et tout le monde est content. Les gens sont en liesse, ils festoient. Et un autre jour, et c’est le dernier jour de votre vie, les mêmes gens se moquent de vous en vous regardant quitter ce monde qu’ils croient le leur.

Mes yeux voyaient tout cela mais mon esprit ne comprenait pas. Les femmes et les filles de ma famille pleuraient sans arrêt. Elles tremblaient même. Et pendant ce temps, nos bourreaux n’arrêtaient pas de nous dire que nos cadavres allaient s’ajouter à ceux-là qui étaient sous nos yeux.

Nous y sommes restés longtemps. A force de regarder ce macabre spectacle, ma mère tomba à genoux. Mes sœurs durent la soutenir. Ce qui me fit le plus de peine, ce fut de voir un bébé accroché au sein de sa mère morte sans savoir exactement s’il était encore en vie ou s’il était lui aussi mort.  Mais que le bébé soit mort ou pas, qu’à cela ne tienne !  Un adage rwandais ne dit-il pas : “Un tueur de rats, n’épargne pas les rattes gestantes”.  Je pense qu’on aurait encore mieux dit : “Un tueur de rats n’épargne ni les rattes gestantes ni le raton qui tète”. Les assaillants étaient monstrueux. Ils tuaient même des nourrissons tutsis.

Published March 22, 2022
Excerpted from Olivier Uwineza Bahizi, Respire, Izuba éditions, Kigali 2016
© Izuba éditions 2016


Other
Languages
Kinyarwanda
English
French

Your
Tools
Close Language
Close Language
Add Bookmark